SOBANUKIRWA UMURYANGO INKUNGA PROJECT FOUNDATION
INKUNGA PROJECT FOUNDATION NI IKI?
Twebwe, Mugisha Family tukaba aritwe twagize igitekerezo cyo gushinga umuryango wa INKUNGA PROJECT FOUNDATION duteraniye mu nama rusange idasanzwe yo ku wa 28/04/2024 dushingiye ku itegeko no 04/2012 ryo ku wa 17/02/2012 rigena imitunganyirize n’imikorere by’imiryango nyarwanda itari iya leta; twashinze umuryango utari uwa Leta udaharanira inyungu witwa INKUNGA PROJECT FOUNDATION watangiye gukora kuva mu kwezi kwa mbere 2025
Icyo umuryango ugamije
Umuryango ugamije:
1. Kwimakaza ihame ry’ubwuzuzanye bw’umugabo n’umugore mu muryango.
2.Gushyigikira imikoranire nyayo no gufatanya n’andi mashyirahamwe yo mu gihugu n’ayo hanze akora nka INKUNGA PROJECT FOUNDATION
3. Gufasha abana b’abakobwa batewe inda imburagihe, abataye amashuri babitewe no kuba barabyaye bakiri bato bagasubizwa mu mashuri.
4.Gufasha abanyamuryango gusabana, guharanira ubuzima bwiza n’uburere bishingiye ku ntego z’umuryango INKUNGA PROJECT FOUNDATION
5.Gufasha abana b’abahungu n’abakobwa birera n’abana baba mu muhanda babitewe n’uko ari imfubyi cyangwa se bafite ababyeyi babataye, tukabasubiza mu mashuri, kandi tukabatera inkunga y’ibikoresho bakenera, harimo amacumbi, ibyo kurya n’ibyo kunywa, imyambaro, n’ibindi.
6. Gusura no gufasha abagororwa baba mu magororero batagira ubasura cyangwa uwita ku mitungo yabo baba barasize, Tukabafasha kuyicunga hashingiwe ku masezerano tugirana.
7.Gusura no Gufasha abarwayi barwariye mu bitaro byo mu Rwanda, batagira ababarwaza bitewe n’uko nta muntu bafite basize inyuma, cyangwa yaba anahari akaba adafite ubushobozi bwo kubitaho.
8. Gufasha abapfakazi n’imiryango y’abashakanye mu buryo bwemewe n’amategeko, bamaze igihe kirekire baba mu bukode bitewe n’uko babuze ubushobozi bwo kwiyubakira amacumbi yo kubamo. Tukabubakira kandi tukabashyirira ibikoresho by’ibanze mu mcumbi tububakira.
Kuba umunyamuryango : muntu wese wiyemeje gushyigikira ibikorwa by’uyu muryango atanga inkunga
y’amafaranga ibihumbi makumyabiri yishyurwa rimwe mu mwaka.( 20000 Frw) AGAKORA SUBSCRIBE KURI YOUTUBE CHANNELhttps://www.youtube.com/channel/UCmPojs5LJTiE9tMYroxtLVghttps://www.youtube.com/channel/UCmPojs5LJTiE9tMYroxtLVg
Y’INKUNGA PROJECT FOUNDATION, UBUNDI AGAHABWA IKARITA Y’UMUNYAMURYANGO , AKAJYA ATANGA UWO MUSANZU UNGANA N’AMAFARANGA IBIHUMBI 20 RIMWE MU MWAKA.
BURI MUNYAMURYANGO ABA ABAYE UMUKORERABUSHAKE W’UMURYANGO, AFITE INSHINGANO ZO GUSHAKA ABANDI BANYAMURYANGO NIBURA 4 KANDI AGAHABWA N’UMURYANGO AMAFARANGA IBIHUMBI 7500 FRW KURI BURI MUNYAMURYANGO MUSHYA AZANYE MU MURYANGO. KUBERA KO INTEGO YACU NI UKUGIRA ABANYAMURYANGO 1000 MU MWAKA UMWE.
Niba ushaka kuba umunyamuryango w’inkunga project foundation
Kanda ahanditse ngo IYANDIKISHE
urasabwa kohereza e-mail yawe ubisaba kuri inkungaproject@gmail.com
