KUBA UMUNYAMURYANGO

Kuba Umunyamuryango w’inkunga Project Foundation ni ubushake bw’umuntu nta gahato.

Umunyamuryango agomba kuba yujuje nibura imyaka 18

Agomba kuba yemera gutanga umusanzu we nibura w’amafaranga 20000 rimwe mu mwaka

Abanyamuryango kandi ni nabo bavamo abagenerwabikorwa b’INKUNGA Project Foundation

Umunyamuryango Yemerewe gusaba inguzanyo mu Muryango INKUNGA Project Foundation , igihe akeneye amafaranga ari munsi y’ibihumbi 100.000 Frw. Kandi Akayihabwa nta Ngwate atanze.

Inguzanyo ayishyura nta Nyungu yongeyeho, mu gihe cy’ukwezi kumwe.

Iyo arengeje ukwezi atarishyura, aba agomba kwishyura mu kwezi gukurikiyeho yongeyeho 10% y’inguzanyo yahawe kubera ubukererwe.

Umunyamuryango kandi ashobora kubona atarabona ubwishyu. nuko agatangira akajya yishyura 10% y’ubukererwe kugeza igihe azaba arangije kwishyura amafaranga yose yagurijwe.