IJAMBO RY’IBANZE RY’UMURYANGO
INKUNGA PROJECT FOUNDATION
Indangacyerekezo, Intego n’Imikorere.
Intangiriro
INKUNGA PROJECT FOUNDATION ni umuryango wiyemeje gufasha abantu bari mu bihe by’ubukene, ibibazo by’imibereho, cyangwa ibindi bibazo bituma batabasha kwifasha. Binyuze mu matsinda y’ibimina byo kwizigamira no kugurizanya bizashingwa muri buri Kagali .Buri Kagali kazajya gatoranywamo abanyamuryango 30 bakennye kurusha abandi. Ubundi bahabwe amahugurwa Kandi bigishwe kwizigamira igiceri cy’amafaranga 100 buri munsi.
Iryo tsinda ry’abantu 30 mu Kagari tuzajya tubaha amahugurwa y’uburyo bava mu bucyene bahereye kuri bicye bafite.
Tubafasha kubona ibyangombwa by’itsinda ryabo mu murenge Kandi tukabafunguriza Konti y’ikimina cyabo mu Murenge SACCO Ku buryo bizajya biborohereza guhabwa inguzanyo mu Murenge SACCO bitewe n’ubuvugizi tuzajya tubakorera.
Amafaranga yabo azajya yandikwa mu gatabo k’umunyamuryango buri wese azajya ahabwa kazajya kishyurwa amafaranga 1000.
Kurasa ku ntego bizajya bikorwa buri mezi atatu. Ku buryo buri Munyamuryango azajya aba yujuje amafaranga yo kugura inkoko ikuze igeze mu gihe cyo gutera amajyi ifite agaciro k’amafaranga ibihumbi 10.000 Frw . Biteganyijwe ko umunyamuryango uzajya aba yarizigamiye neza azajya aba afite amafaranga 9000 buri mezi atatu. INYUNGU ZITEGANYIJWE MU MEZI ATATU NI AMAFARANGA 1000 AZAJYA YIYONGERA KU BWIZIGAME BW’UMUNYAMURYANGO AGAHITA AGIRA UMUGABANE W’AMAFARANGA IBIHUMBI 10000.
NYUMA Y’AYO MEZI ATATU ITSINDA RYARI IKIMINA RIZAJYA RIKORERWA UBUVUGIZI RIHINDUKEMO COOPERATIVE Y’UBWOROZI BW’INKOKO.
Umunyamuryango azajya afashwa kubona isoko ry’amagi iyo nkoko izajya itera Kandi anakomeze yizigamire amafaranga 100 ya buri munsi aturuka kuri ya magi azaba yagurishije.
Abanyamuryango bari MURI ayo matsinda nibo bazajya bafashwa n’UMURYANGO INKUNGA PROJECT FOUNDATION.
Intego yacu nyamukuru ni ukutarambirwa cyangwa ngo dutererane abakeneye ubufasha no gushakira ubushobozi umuntu ukeneye gufashwa kugira ngo abashe kwifasha no kuzagera ku rwego rwo gufasha abandi.Turizera ko ubufasha nyabwo atari ugutanga gusa ibyo umuntu akeneye by’ako kanya, ahubwo ari gufasha umuntu gukira mu bitekerezo, mu mutima no mu mibereho, kugira ngo azagere igihe azaba afite UBUSHOBOZI bwo gufasha abandi.
Umurongo wacu udasubirwaho ni uko tutajya turambirwa gufasha umuntu kugeza igihe avugiye ati: “NAGEZE KUKIGERO CYO KWIGIRA, SINGIKENEYE GUFASHWA.”
Indangabitekerezo y’Ubufasha Burambye
Ubufasha bw’INKUNGA PROJECT FOUNDATION bushingiye ku nkingi eshatu arizo:
1. Kumva neza umuntu ukeneye ubufasha:
Nyuma yo kumusura no kuganira nawe, tumenya neza ikibazo nyamukuru cyamuteye kwisanga mu bihe by’amage arimo.
2. Gutanga ubufasha burambye kandi bwuzuye: Ntitugamije gusa gukemura ikibazo cy’ako kanya, ahubwo dufasha umuntu kubona ubushobozi bwo kwifasha.
3. Gukora ku buryo uwafashijwe azageza igihe agira ubushobozi bwo gufasha abandi:
Ubufasha dutanga bugamije ko umuntu azabasha kugera ubwo agira ubushobozi bwo gufasha abandi.Aha ni igihe aba yarafashijwe gukora umushinga ubyara inyungu kuburyo yiyubaka akagira ubushobozi bwo kwibonera ibyo akeneye akaboneraho no gukora nk’umufatanyabikorwa w’Inkunga Project Foundation.
Urugero rw’Ubufasha Burambye.
Niba umuntu ari mu bihe by’inzara, ntaba akeneye ibyo kurya by’ako kanya gusa. Ahubwo, akeneye kandi ubufasha burambye, nko gukora umushinga uciriritse wazatuma abona ibyo kurya by’igihe kirekire. Ibi bisobanura ko ubufasha bw’ukuri butari ugutanga gusa ibyo umuntu akeneye by’ako kanya, ahubwo ni ugufasha umuntu kubona ubushobozi bwo kwifasha no kwigira, kugira ngo ejo nawe azabashe gufasha abandi.—
4. Ubufasha Dutanga
Ni yo mpamvu mu bufasha dutanga hagomba kuba harimo:
Ibyo kurya n’ibyo kunywa, kugirango ikibazo cy’ako kanya gikemuke.
Imyambaro n’amacumbi, kugira ngo imibereho ye y’ibanze iboneke.
Amafaranga yo gukora umushinga uciriritse,
Ugomba kuba Ari umushinga wateguwe neza bitewe n’aho atuye, kugira ngo abone uburyo burambye bwo kwifasha. Gutanga ubu bufasha bibanzirizwa no kumva no kuganira n’umuntu ku kibazo cye nyamukuru, kugira ngo buri cyemezo gifatwa kigendane n’ubuzima bwe n’aho atuye.
Inshingano nyamukuru z’ INKUNGA PROJECT FOUNDATION ni:
- 1.Kuremera umuntu ukeneye ubufasha ku buryo abasha kwifasha no kwigira.
 - 2.Kwigisha no gufasha abantu bakeneye ubufasha mu bitekerezo no mu mibereho yabo Bakamenya uburyo bwo kugira ubushobozi bwo kwigira.
 - 3.Guhuza ubufasha dutanga n’ubushobozi bw’umuntu kugira ngo abashe gutera intambwe y’iterambere rirambye.
 - 4.Gushyiraho urwego rw’abafasha abandi bazaba bafite ubushobozi buhamye, bakazafasha abandi mu buryo burambye.
 - Umurongo w’Ibikorwa (Operating Principles)
 - INKUNGA PROJECT FOUNDATION ikora hashingiye ku murongo w’ibikorwa usobanutse:
 - 1. Kumenya neza ibibazo: Abakozi bacu basura abantu, bagasuzuma ikibazo cyabo, n’icyo bakeneye ku buryo burambye.
 - 2. Gutegura ubufasha bwihariye: Buri muntu ahabwa ubufasha bujyanye n’ubushobozi bwe n’aho atuye.
 - 3. Gushyira mu bikorwa ubufasha:
 - Dutanga ibyo kurya, ibinyobwa, imyambaro, amacumbi, ndetse n’amafaranga yo gutangiza umushinga uciriritse.
 - 4. Kugenzura no gushyigikira: Dukurikiranira hafi uburyo umuntu akoresha ubufasha yahawe, tunamufasha gukomeza gutera intambwe mu Iterambere aha niho dukurikirana imishinga y’abagenerwabikorwa bacu harimo, imishinga y’ubuhinzi bw’imboga n’imbuto, imishinga y’ubucuruzi, iy’ubworozi bw’amatungo magufi, nk’ihene, inkwavu, inkoko, n’ibindi. …
 - 5. Kwigira no gufasha abandi: Iyo umuntu amaze kugera ku bushobozi, turamushyigikira kugira ngo abashe gufasha abandi, bityo urugendo rw’ubufasha rugaakomeza—
 - Umwanzuro
 - INKUNGA PROJECT FOUNDATION ntiyibanda gusa ku gukemura ibibazo by’ako kanya. Intego yacu nyamukuru ni ugushakira umuntu ubushobozi bwo kwifasha no gufasha abandi, bityo ubufasha bukaba burambye kandi bufite igisubizo ku kibazo cy’umuntu mu buryo buhuje n’icyifuzo cy’umutima we, mu bitekerezo no mu mibereho ye.
 - Tubona ubufasha nk’urugendo rufasha umuntu kugera ku buryo: Akira mu mitekerereze no mu myumvire no mu buryo bufatika.
 - Akabona ubushobozi bwo kwigira no gufata ibyemezo byiza.
 - Akagera ku rwego rwo gufasha abandi, bityo agakwirakwiza urumuri rw’ubufasha burambye bukagera no ku bandi babukeneye.
 - Aha rero niho Uwafashijwe afata umwanzuro wo guhinduka UMUNYAMURYANGO uhoraho w’INKUNGA PROJECT FOUNDATION, nawe agafatanya n’ABANDI banyamuryango gushyira mu bikorwa intego z’umuryango. Ubufasha bwacu ntibuhagarara; dukomeza gufasha umuntu kugeza igihe avugiye ati: “MWARAKOZE KUMFASHA , UBU NAGEZE KU KIGERO CYO KWIGIRA, SINGIKENEYE GUFASHWA.”
 
Founder of INKUNGA PROJECT FOUNDATION
INTORE Y’IMANA NYANDWI MUGISHA Cassien
ushaka gufatanya natwe cyangwa gutanga INKUNGA yo gushyigikira ibi bikorwa byiza
wahamagara cyangwa ukatwandikira kuri WhatsApp 0734948050
ushobora no kutwandikira kuri Email: inkungaproject@gmail.com
